Ubushinwa mu gukoroniza Afurika hifashishijwe inguzanyo buha ibihugu by'Afurika

Yanditswe na Saeed Talfo Kuwa 7 Nzeli, 2018 i saa 3:42 PM Politiki

Birababje kubona tuba ku mugabane aho buri wese aza akagira akarima ke kandi ari umutungo ntagereranywa twasigiwe n’abakurambere barwanyije ubukoroni, ariko abashinwa bakaba baje mu isura nshya aho bigaruriye ibihugu by’Afurika bagendeye ngo mu gutera inkunga ubukungu mu bihugu bya Afurika ariko usanga ikibagenza gitandukanye na byo.

Uburyo ubushinwa bukataje cyane cyane ku isoko ryo muri Afurika, usanga ibicuruzwa byiganje ku mugabane wacu ari ibikorerwa mu Bushinwa. Gusa ikibazo kirimo ni uko usanga ibi bikorerwa mu bushinwa ari ibintu bisa n’ibihenda abana kuko ari ibintu bitaramba kandi bidahaza ibyo abaturage ba Afurika bakeneye.

Iyo urebye abakoresha ibi byose bituruka mu bushinwa ukareba n’ubuziranenge bifite uhita ubonako ari ikibazo ku batuye Afurika kuko bisubiza inyuma abanyafurika mu mikorere aho kugirango babashe guhorana ibiramba bituma badatakaza umutungo wabo cyane. Niba mushidikanya kuri ibi nimurebe mu bihugu muhererereyemo niba muri abanyafurika.

Twakagombye kwita ku nyungu z’umwihariko ubushinwa twabukuraho binyuriye mu byo buzana muri Afurika hagendewe ku ngamba zinyuze mu mucyo zashyirwaho mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigikennye hirindwako habaho kwishyira aharindimuka twagereranya no gukina n’umuriro

Uburyo ubushinwa bwitwaza ubushuti bapanga kwigarurira umugabane wa Afurika ni bimwe mu bizasubiza amateka y’abanyafurika ahantu habi hashoboka. Iyo ni yo mpamvu ibihugu by’Afurika byakagombye kudahumwa amaso n’ibintu bito ariko bizoreka umugabane binyuriye mu bukoroni bwahinduye isura bwifashishije kuguriza ibihugu ngo bikennye.

Ibi rero ni byo bituma abayobozi b’ibihugu by’Afurika bakagombye kugenzurana ubushishozi bakareba icyo amasosiyete y’ubucuruzi y’abashinwa yungura abanyafurika ndavuga ibihugu byacu muri rusange.

“Twishimirako twagirana umubano ushingiye ku bushuti bw’ibihugu hakabaho ubuhahirane ndetse n’imigenderanire ariko hatabayeho kwigarurira ibyo twitako ari ubushuti buza kutunyaga umugabane twasigiwe n’abasogokuruza. ”, Ibi byatangajwe n’umunyamakuru wa CNB Africa

  • Iyi nkuru yanditswe na Saeed Talfo
  • Ushobora gutanga igitekerezo cyawe
  • Ukoresheje nomero yacu ya Whatsapp: +250788351196