Bamwe mu bahagarariye Viva Africa muri Soudan bitabiriye inama yavugaga ku rugendo rwa Demokarasi mu bihugu bya Afurika.

Yanditswe na Saeed Talfo Kuwa 10 Ukwakira, 2018 i saa 6:42 PM Politiki

Iyo tuvuga ku bihereranye na demokarasi muri Afurika ntitwabura gufatira urugero kuri Mali ndetse na Niger. Ni yo mpamvu kuwa 10 Ukwakira, 2018, habaye umwihererero wavugaga ku bintu bitandukanye bigize umuco wa demokarasi ndetse n’uburyo yashyirwa mu bikorwa. Uhagarariye Mali muri Sudani aherekejwe na mugenzi we uhagarariye igihugu cya Niger, muri ibyo biganiro byagaragayemo ubuhanga bwinshi, bavuze ndetse bananenga ibibazo bigaragara muri demokarasi z’ubuyobozi bw’ibihugu by’Afurika.

Uhagarariye Repubulika ya Mali, ndetse na mugenzi we mu buryo burimo ubwenge bagaragaje ko impamvu zituma demokarasi yagenda neza muri Afurika hakwiye kugendera mu kuri dusanga mu mateka y’ibihugu byacu nk’abanyafurika aho atanga urugero rwa Mali ya cyera aho bwari ubwami bukomeye kandi bwari ikitegererezo muri Afurika y’uburengerazuba.

Amatora aheruka mu gihugu cya Mali yagaragaje ko baha ubwisanzure rubanda no kuba babasha kugira ukwishyira ukizana mukuvuga ibitagenda. Ibyo bikaba byarabahaye isura nziza ndetse bituma abashoramari benshi bagana igihugu cya Mali kubera amategeko abafasha mu ishoramari.

Icyo twavuga rero ni uko iyi nama yahuje abantu batandukanye ryagaragaje intsinzi mu bihereranye n’ubumenyi mu byatuma demokarasi itera imbere muri Afurika. Uhagarariye igihugu cya Mali muri Sudani akaba yari umwe mubagaragazaga intambwe ishimishije mu kubera urugero rwiza urubyiruko rwa Afurika bakwiriye gukurikiza mu gushyiraho demokarasi n’ukwishyira ukizana kwa buri munyafurika.

Muri iri huriro kandi bagaragaje ibyatuma ifaranga ry’abanyafurika ryagira agaciro ntirihungabanywe n’ubukungu bw’Afurika. Ibi bikaba byanejeje abari bitabiriye iri huriro nta n’umwe uvuyemo ndetse banagaragazako bishimiye ndetse bahaye icyubahiro ibisubizo byagaragaye muri iri huriro birebana no kuzahura demokarasi y’ibihugu bya Afurika.

Uhagarariye igihugu cya Mali asoza iri huriro yatumiye abari baryitabiriye kuza bagafatanya urugendo ruteganyijwe ruva Khartoum bakagera muri Mali banyuze muri Tchad no muri Niger bakoresheje umuhanda w’ubutaka kugirango barebere hamwe rumwe mu rugendo abanyafurika bakoraga bava muri Sudani bagana Mali nkuko bigaragazwa n’amateka. Ibi rero bikaba ari isomo ryiza byibura ku bindi bihugu by’Afurika ariko cyane cyane no kuri Sudani by’umwihariko.

“Twebwe, abari bahagarariye Viva Africa muri Sudani twabonyeko iri huriro ryishimiwe kandi dutekerezako ari imwe mu ntego zacu dufite mu rwego rwo gushyigikira ubumwe bw’abanyafurika. Tubibutseko twebwe twese abagize Viva Africa dushyigikira kandi tukifatanya na buri wese wishimira kubungabunga ubumwe bw’Abanyafurika tutagendeye ku mipaka cyangwa izindi nzitizi zashyizweho n’abakoroni. Ubu bumwe bukazaba bufasha abanyafurika gukora ubucuruzi n’ingendo nta mbogamizi na zimwe bahuye nazo. Aha tukaba dufashe umwanya dushimira uhagarariye Mali muri Sudani ndetse na Mugenzi we uhagarariye Mali ku bitekerezi byiza ndetse n’ibisubizo bifatika bagaragaje mu gukuraho icyatandukanya abanyafurika.”, ibyo byatangajwe n’abahagarariye Viva Africa muri Sudani.

  • Iyi nkuru yanditswe na Saeed Talfo
  • Ushobora gutanga igitekerezo cyawe
  • Ukoresheje nomero yacu ya Whatsapp: +250788351196