AHO BUKERA AFURIKA IRABA ISIBANIRO RY’IBIHUGU BY’IBIHANGANGE KU ISI

Yanditwe na AHORUKOMEYE Patrick Tareki ya 14 Ukuboza, 2018 Saa 11:13 Politiki

Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika White House kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukuboza yatangaje ko inyungu z’igihugu, zaba iza politiki, umutekano cyangwa mu bukungu, zigomba kuza mbere muri gahunda y’ubutwererane n’umugabane w’Afurika.

Nkuko Ijwi rya Amerika (VOA) ryanditse kuri iyi nkuru ryatangaje ko abenshi mu bakurikiranira hafi iby’imibanire y’Amerika n’Afurika, bavuga ko icyo cyemezo cya Perezida Donald Trump yagitewe n’igitutu Ubushinwa n’Uburusiya byamushyizeho bigamije kwagura inyungu zabyo ku isi.

Umwarimu Jennifer Cooke wigisha muri kaminuza ya George Washington asanga iki cyemezo kigaragaza ko umugabane w’Afurika ugiye kuba isibaniro ry’intambara y’ubutita hagati y’ibihugu by’ibihangange ku isi.

Ibyo bihugu by’ibihangange byirinda kurwanira mu bihugu byabo bikajya gushaka ibindi bihugu by’ibinyantege nkeya birwaniramo. Uyu mwarimu Cooke akomeza avuga ko Umugabane w’Afurika uzakubitika ku buryo budasanzwe mu minsi iri imbere, kuko nta nyungu n’imwe ibihugu byawo bizakura muri uku guhangana kw’ibihugu by’ibihangange .

Bwaba Uburusiya n’Ubushinwa ntibyitaye ku masomo ya demokarasi Amerika yirirwa itanga kuri Afurika. Ahubwo birashora imari mu bikorwa bya gisirikari n’ubukungu nta kwitangira. Gusa abenshi baracyashidikanya ku bushobozi bw’abafata ibyemezo bateganyiriza ejo hazaza h’Abanyafurika, batareba kure ngo bibaze uburyo bazishyura imyenda bahabwa n’ibyo bihugu by’ibihangange bakazisanga bagushije umugabane wose w’Afurika mu mutego w’umushibuka, abakiri bato batazivanamo mu bihe biri imbere ku buryo mu myaka iri imbere byazabaviramo gusanga ibihugu by’Afurika byarabaye mu bucakara bw’ibyo bihugu by’ibihangange.

Icyo umunyamakuru wacu uri mu kudukurikiranira iyi nkuru atubwira ku bihereranye n’iyi politiki y’ibihugu by’ibihangange ni uko abarebera umugabane wa Afurika nibadakanguka ejo hazaza h’Afurika hazaba hagoranye, “Abayobozi b’Afurika bose nta n’umwe usigaye bakagombye gushaka igisubizo kivuye mu baturage b’Afurika aho gufata inguzanyo no gushakira ubufasha ku bihugu by’ibihangange kuko nta keza bidushakira”

  • Iyi nkuru yanditswe na AHORUKOMERYE Patrick
  • Ushobora kutanga igitekerezo cyawe
  • Ukoresheje E-mail yacu: info@cnbafrica.com